Print

Justin Bieber yasomanye n’umukunzi we imbere y’imbaga y’abantu bari baje kumureba ari gucurangira ku muhanda mu Bwongereza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2018 Yasuwe: 1929

Justin Bieber wahoze acurangira ku muhanda (Busking) mbere y’uko aa icyamamare,yongeye kwiyibutsa akashize acurangira hanze y’ingoro y’ubwami bw’Ubwongereza izwi nka Buckingham Palace aho yari ashagawe n’abantu benshi cyane barimo n’uyu Baldwin bari hafi gushyingiranwa.

Nubwo mu minsi ishize ibinyamakuru byinshi byavuze ko Bieber na Baldwin bashyingiranywe mu ibanga,uyu munyamidelikazi yarabihakanye gusa mu rutoki rwe yari yambaye impeta yambitswe n’uyu muhanzi uvuka muri Canada.

Nyuma yo gucurangira imbere y’abantu ku muhanda,Justin Bieber yafotowe ari gusoma uyu munyamideli w’imyaka 21 ugiye kuzamubera umugore imbere y’iyi mbaga yari yaje kureba uyu muhanzi nta kiguzi itanze.

Mu ndirimbo yacurangiye abantu ubwo yari yicaye ku muhanda harimo iyitwa Fast Car ya Tracy Chapman.