Print

Rayon Sports yongeye gucibwa akayabo k’amafaranga na CAF kubera imyitwarire ya Caleb

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2018 Yasuwe: 3426

Ubwo Bimenyimana Bonfils yatsindaga igitego cya mbere muri uyu mukino wabereye Kasarani muri Kenya, yishimye ajya imbere y’abafana ba Gor Mahia abatera umujinya baza gutera amacupa mu kibuga Rutanga Eric amaze kubatsinda igitego cya 2 kuri Coup Franc,cyahaye intsinzi Rayon Sports.

Nkuko Gor Mahia yabitangaje kuri Twitter yayo,yababajwe n’ibyo aba bafana bayo bakoze ndetse ibasaba guhindura iyi myitwarire igayitse yabaranze ndetse bakamenya kwakira ibyavuye mu mukino.

Rayon Sports nayo yaciwe amafaranga ibihumbi 5 by’idolari na CAF yayihoye ko Bimenyimana Bonfils Caleb yasembuye abakunzi ba Gor Mahia ajya kubishimira hejuru ubwo yari amaze kubatsinda igitego.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura wa Enyimba FC, irahaguruka kuri uyu wa kane i Kigali yerekeza Abia muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura, aho umukino ubanza i Kigali amakipe yombi yanganyije 0-0.


Rayon Sports na Gor Mahia zaciwe ibihumbi 5 by’amadolari