Print

Umugore yapfiriye mu modoka ye yahanutse ku manga asinziriye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2018 Yasuwe: 2725

Uyu mukerarugendo wari watembereye muri Irlande bivugwa ko yari mu kigero cy’imyaka 50,yaparitse imodoka zikunze kubamo ba mukerarugendo ziba zimeze nk’amazu hafi y’imanga araryama arasinzira,umuyaga urayisunika niko kuyita mu mugezi,ahasiga ubuzima.

Ubwo iyi modoka yahanukaga,abashinzwe umutekano ndetse n’abandi ba mukerarugendo baje kureba ko nta muntu wapfiriyemo nibwo babonye umurambo w’uyu mugore mu mazi.

Abashinzwe umutekano bihanganishije umuryango w’uyu mugore ndetse basaba abandi ba mukerarugendo kwirinda guparika amamodoka yabo hafi y’imanga kuko baba batazi igihe incubi y’umuyaga izira,nkuko byagendekeye uyu mugenzi wabo wapfuye.