Print

Umushoferi wa Bisi yafashwe amashusho ari gukorakora umwana utarageza ku myaka y’ubukure [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2018 Yasuwe: 4622

Uyu mushoferi yaparitse bisi itwara abagenzi mu mujyi wa Glasgow muri Scotland niko kwihugikana akana k’agakobwa atangira kugasoma no kugakorakora atazi ko ari gufatwa amashusho none yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi ba kompanyi itwara abagenzi uyu mushoferi akorera batangiye kumukoraho iperereza ndetse bari gushakisha uyu mukobwa kugira ngo bamenye imyaka afite babone gushikiriza umukozi wabo inzego zishinzwe umutekano.

Muri aya mashusho uyu mwana w’umukubwa yumvikanye abwira uyu mushoferi ko amukunda nawe amusubiza ko amukunda ndetse amwaka nimero ye ya telefoni kugira ngo bajye bavugana.

Uyu mukobwa yasanze uyu mushoferi aho atwarira imodoka nibwo batangiye gusomana ndetse no gukorakorana nkuko byagaragaye muri aya mashusho.



Comments

Ruhaya 19 September 2018

Uyu mukobwa niba yararengeje imyaka 17 ndumva nta ribi kandi biragaragara ko yarakeneye umuntu umuzimiriza umuriro yarafite.