Print

Donald Trump yatangaje imigambi mibisha afitiye Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2018 Yasuwe: 3090

Nkuko byatangajwe na Josep Borrell,minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne,Donald Trump yemereye iki gihugu ko agiye kubaka urukuta rurerure mu butayu bwa Sahara kugira ngo afate ku nda abanyafurika berekezaga ku mugabane w’I Burayi ku bwinshi banyuze mu mazi.

Trump asanzwe afite umugambi wo kubaka urundi rukuta runini ku mupaka w’Amerika na Mexico ariko ngo arashaka kuzubakira rimwe kugira ngo abimukira bagabanuke muri USA ndetse n’abanyafurika bareke kwerekeza I Burayi.

Trump aherutse kuvugira mu Bwongereza ko Abimukira baturutse muri Afurika bangiza umuco w’Abanyaburayi bakwiriye guhagarikwa.

Nubwo ubutayu bwa Sahara ari bunini cyane ndetse bigoye kubwubakamo urukuta,Trump yabwiye Josep Borrell ko bitazabagora nko kubaka urwo muri Mexico.



Trump agiye kubaka urukuta rurerure muri Sahara kugira ngo abuze abanyafurika kwerekeza i Burayi