Print

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu batawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2018 Yasuwe: 15643

CSP Gashagaza wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko ‘Nyuma y’urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert, ubugenzacyaha bumaze guta muri yombi babiri bakekwa kuba baragize uruhare mu rupfu rwe kandi iperereza rikomeje kugira ngo ukuri kugaragare’.

RIB yatangaje ko ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko CSP Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. CSP Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.


Comments

dushime 25 December 2018

Ce monde est malade.Ni ubucucu kwica umuntu nyamara nawe ejo uzapfa.Kandi Imana ikazakwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo kwica ikiremwa-muntu.
Uko wamwica kose,Imana izabikubaza.Niyo yaba yarakugiriye nabi,ntugomba kwihanira.