Print

Umuryango wahambwe n’inkangu watabawe n’ubutumwa bugufi bohereje bavuga ko ari bazima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2018 Yasuwe: 1879

Nyuma y’imvura ikomeye yibasiriye ikirwa cya Cebu muri Philippines,umusozi waridutse ,utwara amazu menshi bamwe bahasiga ubuzima ariko umuryango umwe wari wahambwe n’inkangu woherereje ubutumwa ubuyobozi bwari buhangayitse butangiye gucukura bubabwira ko ari bazima ndetse bari munsi y’ubutaka.

Aba bantu bahise batangira gushakishwa birangira babonetse ari bazima nyuma y’imbaraga zkoreshejwe n’abari bashinzwe kurokora abantu.

Abantu 5 nibo bamaze kuboneka bapfuye barimo umwana w’imyaka 4 gusa abarenga 100 bamaze gutakaza amazu yabo yangijwe bikomeye n’iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi.