Print

Inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 4 wasambanyijwe akagirwa intere n’abantu bamushimutiye mu rusengero abakirisitu n’ababyeyi be bahumirije bari gusenga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2018 Yasuwe: 3627

Amakuru dukesha ikinyamakuru PM News avuga ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu gace ka Ejigbo gaherereye mu mujyi wa Lagos.

Uyu mwana yashimutiwe mu rusengero rwa Cherubim na ruherereye muri ako gace twavuze haruguru,ngo kuko bamusanze ari inyuma mu rusengero aho yasaga n’uri wenyine yitaruye abandi ari kwikinira.

Yari umuramyi

Umubyeyi wa Olumide Ogundeyi, yatangaje ko baje mu rusengero ubwo abakiristu bose bari bahumirije basenga isengesho ryari riyobowe n’intumwa,bagahita bamwiba.

Ngo hashize umwanya muto nibwo abakiristu baturiye urusengero bazengurutse inkengero zarwo bashaka uwo mwana kuko bari babonye abantu bamusohokanye ,cyane ko abakiristu bo bari bagisinziriye ngo banasenga.

Ogundeyi yongeyeho ko inzugi ndetse n’amadirishya by’urusengero byasaga n’ibyegetseho ngo kuko byasaga aho ari mu gicuku cy’ijoro.

Ababyeyi be

Umubyeyi w’uyu mwana we atangaza ko atari yagiye gusenga ariko abandi batashye abona umwana we adatashye nibwo bafatanyaga n’abandi kumushaka ariko birangira bamubuze.

Umwe mubakiristu yavuze ko nawe bisa nibyamutunguye cyane ngo kuko bakangutse bamubura kiandi bari bari kumubona.