Print

Urutonde ntakuka rw’ abakandida ku mwanya wa Perezida wa Kongo rwamenyekanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2018 Yasuwe: 2577

Perezida wa Komisiyo y’ Amatora Corneille Nangaa yavuze ko bavuye mu kiciro kimwe bajya mu kindi.

Yagize ati: "Ubu noneho twarangije icyiciro cy’amakandidatire, ubu twerekeje mu cyiciro kijyanye n’amatora yo ku itariki ya 23 Ukuboza”

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, byatangaje ko abarenga 20 bari bagejeje kandidatire zabo kuri Komisiyo y’ amatora ya Kongo.

Urutonde ntakuka rwatangajwe ruriho abakandida-perezida 21.
Mu bagaragaye ku rutonde ntakuka rw’abakandida-perezida, barimo Félix Tshisekedi, Vital Kamerhe, na Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba anashyigikiwe na Perezida Kabila.

Ariko kandi uru rutonde ntakuka rwemeje ko abarimo Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba visi-perezida w’iki gihugu batemerewe kwiyamamaza, cyo kimwe na Moïse Katumbi wahoze ari umukuru w’intara ya Katanga.

Bwana Bemba yamaganye aya matora ya perezida yimirije yise "ikinamico."
Iki gihugu cyahoze cyitwa Zaïre, ntikirigera kigira ihinduka ry’ubutegetsi riciye mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.