Print

Bitunguranye umuraperi nyarwanda Fireman yanjyanywe mu kigo ngororamuco cya Iwawa banjyanamo inzererezi

Yanditwe na: Martin Munezero 21 September 2018 Yasuwe: 1671

Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo.

Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018, gusa bidatinze icyo gihe yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze mu kigo banjyanwaho by’igihe gito cyo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana kubyaha yashinjwaga byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko basanze uyu muraperi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse ko yagiye mu biyobyabwenge kandi hari ikindi kigo ngororamuco cyitwa Icyizere yigeze kujyamo ariko birananirana, nta kundi byagenda ari kugororwa kugira ngo agarure ubumuntu, Fireman yamaze korekwa na Mugo (Heroine).

Bosenibamwe Aime avuga yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza Fireman Iwawa nyuma y’ukwezi kumwe hazarebwa niba yarahindutse ashobora kureka ibiyobya bwenge akaba yasezererwa.