Print

Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’ ubwato muri Tanzania

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2018 Yasuwe: 1234

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo iyo nkuru y’incamugongo yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Tanzaniya ivugako abagenzi barenga 100 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfuye, mu gihe abandi barenga ijana bagishakishwa mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Perezida Kagame yahise atangaza ko u Rwanda rwashenguwe n’iyo nkuru y’byago byibasiye igihugu cy’igituranyi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "Twihanganishije bikomeye imiryango n’inshuti baburiye mu mpanuka y’ubwato bwabereye mu kiyaga cya Victoria. Twiftanyije namwe muri ibi bihe bikomeye. Turanashimira abagize uruhare mu butabazi."

Our deepest condolences to the families and loved ones of the victims of the Lake Victoria ferry accident. Our thoughts are with you. We cannot thank the rescuers enough.

— Paul Kagame (@PaulKagame) September 21, 2018

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane irokokamo abantu 37, ariko ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje kugeza ubu.

Imwe mu mpamvu ikekwa ku kuba yateye impanuka y’ubwo bwato, harimo gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo.

Leta ya Tanzania yatangaje ubwo bwato ko bwari butwaye abantu babarirwa hagati ya 400 na 500 nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 gusa.