Print

Umuraperi 2 PAC byavugwaga ko yapfuye ngo atuye mu gihugu cya Cuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2018 Yasuwe: 18037

Uyu mugabo Nice yatangaje ko Omar Shakur uzwi nka 2 Pac akiri muzima ndetse yamufashije guhungira muri Cuba aho asigaye yinywera urumogi rwo muri iki gihugu yiturije.

Iyi niyo foto yashyizwe hanze igaragaza ko Tupac ari muzima

Yagize ati “Tupac Shakur ni muzima gusa abayeho yihishe muri Cuba.Kuki mutibaza impamvu nta muntu ufunzwe kandi bivugwa ko yarashwe n’abamurashe bazwi?,ni uko Tupac atapfuye,kuko iyo aza gupfa abamwishe nabo baba bari muri gereza.”

Ibihuha bikomeje kwiyongera ko uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Dear mama,Hit them Up ndetse n’umuzingo wamenyekanye yise All eyes on me,akiri muzima gusa irengero rye ritazwi.

Uko Tupac asigaye asa magingo aya

Mu mwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto igaragaza uyu muraperi ari kumwe n’umugabo w’ibigango.

Michael Nice yabwiye TMZ ko yari umwe mu bashinzwe umutekano b’ishyaka rya politiki ryitwaga The Black Panthers mu myaka ya za 90 ndetse we na bagenzi be bategetswe guhungisha uyu muraperi w’icyamamare akimara gukomerekera mu mpanuka byitwa ko ariyo yarasiwemo.

Yagize ati “Nari mu ndege ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye,umupilote n’umwungirije n’abagabo babiri bo muri Panthers ndetse na Tupac ubwo twamuhungishaga.Twamuhungishije twihuta bimeze nko gucika gereza.twarishimye cyane,turahoberana ndetse dukorana mu ntoki ubwo twamugezaga muri Barbados.Umuvandimwe wanjye yamufashije kugera muri Cuba.”

Tupac bivugwa ko yarasiwe mu modoka ye mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada ubwo yari afite imyaka 25 avuye kureba umurwano w’iteramakofi w’icyamamare Mike Tyson mu mwaka wa 1996.


Comments

yves 30 August 2019

mutagiye mubeshya kweri umuntu yabaho adasaza se


[email protected] 28 August 2019

Mwabuze ibyo mwandika ? Na Elvis na Michael Jackson baracyariho !