Print

Abanyarwanda badukanye imisengere idashingiye ku idini na bibiliya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 3357

Uyu munyamategeko akaba n’ umunyamakuru yawise ‘Umunsi wera w’umucyo’. Uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.

Mukalaka ati Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.

Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.

Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.

Mubalaka yabwiye Kigali today ati: “Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.

Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi. Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.

“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.

Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.

Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.

Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba


Comments

Kiliziya 22 September 2018

Uyu munsi ndawushyigikiye