Print

Inkuru nziza ku bafana b’ umuhanzikazi Celine Dion

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 1565

Celine Dion abinyujije kuri konte ye ya Instagram yatangaje ko arimo gutegura kumurika album ye nshya izaba iri mu rurimbi rw’ Icyongereza.

Iyi album igiye kuba mu Cyongereza nyuma ya ‘Loved Me Back To Life’ yo muri 2013. Iyi Album Celine Dion azayifatanya n’ umuhanzi Stephan Moccio yaririmbye ‘A New Day Has Come’, Sia na umwanditsi w’ indirimbo Jorgen Elofson wandikira Kelly Clarkson na Britney Spears.
Gushyira ahagaragara iyi album byagiye bisubikwa kenshi mu myaka mike ishize bwa mbere yasubitswe muri 2017, irongera isubikwa muri 2018 ariko noneho Celine Dion yatangaje ko izajya ahagaragara muri 2019.

Uyu muhanzikazi Celine Dion w’ imyaka 50 uherutse gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku isi avuga ko yanyuzwe n’ uburyo abakunzi be bamwakiriye. Yabasezeranyije ko azabashimisha biruseho ubwo azaba ashyira ahabona album ye nshya.