Print

Karongi yamenye icyatumye itaza imbere mu kwesa imihigo igiye kugikosora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 598

Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yabitangarije abanyamakuru tariki 19 Nzeli 2018. Yavuze ko kutarangiza umuhigo ku gihe aricyo cyatumaga akarere ka Karongi kabona amanota make mu kwesa imihigo nyamara ngo ibikorwa byabaga byakozwe.

Yagiye ati “Icya mbere rero ni ugukorera ibintu ku gihe tukihutisha imirimo twarabibonye, ibikorwa biba byakozwe hari igihe basanga igikorwa kigeze kuri 90 ukaba wabona 0 ikingenzi ni uko twemera ko hari aho twaguye tukahafatira n’ ingamba kugira ngo tuhazahure”

Mu kwesa imihigo y’ uturere 2015 akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 29, mu mwaka ukurikiyeho kaza ku mwanya wa 25, mu mwaka wa 2018 kaza ku mwanya wa 21.

Nubwo aka karere kataza mu myanya y’ imbere mu kwesa imihigo gafite ibikorwa binyuranye bigaragaza iterambere birimo amahoteli yiyongera umunsi ku wundi. Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi Karongi yari ifite hoteli imwe gusa ariko ubu ifite hoteli 11 n’ izindi zirimo kubakwa ku nkombe z’ ikiyaga cya Kivu.

Aka karere kandi kubatse umudugudu w’ ikitegererezo urimo gutuzwaho abaturage mu murenge wa Rugabano. Aba baturage hari rwiyemezamirimo watuganyije imirima imwe yabo agiye kuyiteramo icyayi azahe akazi.

Aka karere kandi gafite gahunda yo kubaka icumbi n’ ingoro y’ amateka ku rutare rwa Ndaba mu murenge wa Rugabano mu rwego rwo gusigasira amateka y’ uru rutare.


Komite Nyobozi y’ Akarere ka Karongi ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru tariki 19 Nzeli