Print

FC Barcelona yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 1928

Mu bantu bari bitabiriye umukino wa FC Basel yari yakiriye Manchester United mu mukino wa mbere w’itsinda H rya UEFA Champions League,harimo aba scouts ba FC Barcelona bari baje kureba imyitwarire ya Paul Pogba, wabigaragarije atsinda ibitego 2 muri uyu mukino.

Pogba arifuzwa na FC Barcelona cyane

Biravugwa ko abantu bahagarariye FC Barcelona bagiye kujya bareba imikino myinshi ya Manchester United kugira ngo barebe niba iyi kipe y’igihangange muri Espagne no ku isi yamusinyisha mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi itaha.

Pogba wafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi,ari ku mwanya wa mbere mu bakinnyi FC Barcelona yifuza gusinyisha ndetse kuri ubu batangiye kumukurikirana kugira ngo azabafashe kuziba icyuho cya Iniesta werekeje mu Buyapani.

Umubano mubi wa Pogba na Mourinho ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma amakipe menshi arimo FC Barcelona yifuza uyu musore ufite impano ihebuje.