Print

Perezida wa Real Madrid yatangaje impamvu ikomeye yatumye agurisha Cristiano Ronaldo muri Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 8313

Uyu muperezida wa Real Madrid wanenzwe na benshi kubera uyu mwanzuro ugayitse wo kugurisha umunyabigwi nka Cristiano Ronaldo wubatse amateka muri iyi kipe ndetse akayihesha ibikombe,yavuze ko batari kwanga amafaranga Juventus yabahaga kuko nta mukinnyi Real Madrid yigeze igurisha akayabo ka miliyoni zirenga 100 mu mateka yayo.

Perez yavuze ko amafaranga bahawe na Juventus ariyo yatumye bagurisha Ronaldo

Yagize ati “Umuntu waguzwe amafaranga menshi uyu mwaka ni Cristiano.Ubwo twemeranyaga ko ari byiza ko twamurekura,twarabikoze.Muri Madrid nta muntu waguzwe amafaranga arenga miliyoni 100.Yadusabye kugenda kandi nta yindi kipe yatangaga amafaranga menshi kurusha Juventus.”

Nubwo benshi bavugaga ko nta giciro icyo ari cyo cyose cyagombaga gutuma Cristiano Ronaldo arekurwa na Real Madrid,Perez yirengagije akamaro uyu munya Portugal yagiriye ikipe ahitamo kumugurisha miliyoni zirenga 100 z’amayero.

Ronaldo yerekeje muri Juventus mu mpeshyi y’uyu mwaka

Cristiano Ronaldo yari amaze imyaka 9 muri Real Madrid aho yayitsindiye ibitego 450 mu mikino 438 ndetse ayifasha kwegukana ibikombe 16 birimo UEFA Champions League 4 na La Liga 2.