Print

Umutaliyanikazi wamamaye mu mukino wo koga yatangaje ikintu yifuza ko Cristiano Ronaldo yamukorera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 4220

Federica Pellegrini w’imyaka 30 usanzwe ari umufana ukomeye wa Juventus,yavuze ko akunda Cristiano Ronaldo ndetse yifuza ko bazasangira ifunguro umunsi umwe nabimwemerera.

Yagize ati “Cristiano Ronaldo aramutse antumiye ku ifunguro tugasangira byanshimisha cyane.Namwemerera ntazuyaje.Nubwo afite umukunzi n’abana,sinabyanga.”

Federica Pellegrini watwaye umudali wa zahabu mu mikino olimpike yabereye Beijing mu gusiganwa metero 200 mu byitwa Freestyle ntiyahishe urukundo akunda uyu munya Portugal uri mu bakinnyi beza isi yagize.

Cristiano yigaruriye imitima ya benshi mu Bataliyanikazi nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Juventus avuye muri Real Madrid yari amazemo imyaka 9.