Print

Umutoza Emery wa Arsenal yeruye avuga intego nyamukuru afite muri uyu mwaka w’imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2018 Yasuwe: 1486

Ubwo Emery yabazwaga n’abanyamakuru hagati yo kuza mu makipe 4 yambere muri Premier League no kwegukana Europa League,yababwiye ko ahanze amaso Europa League kurusha kuza mu makipe 4 mu Bwongereza.

Emery arifuza guhesha Arsenal UEFA Europa League uyu mwaka

Yagize ati “Kuri njye ndifuza kwegukana igikombe cya Europa League kuko n’igikombe cy’ingenzi kandi buriya igikombe n’inzira nziza yo kwerekana ko ufite umusaruro mwiza n’ahazaza heza.”

Unai Emery w’imyaka 43 yafashije Sevilla kwegukana UEFA Europa League inshuro 3 zikurikiranya ubwo yayitozaga ndetse ahanzwe amaso na benshi mu bafana ba Arsenal kuri iki gikombe cyane ko ari inararibonye mu kugitwara.

Arsenal irakina umukino w’umunsi wa 6 wa Premier League uyu munsi ubwo iraba yakiriye Everton ku kibuga cyayo Emirates saa 17h00.