Uyu Mufaransa utaripfana yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Manchester United ikwiriye gukina isatira aho kugarira kuko bituma itakaza amanotamu buryo budasobanutse nkuko byayigendeye ku wa Gatandatu ikina na Wolves.
Pogba yavuze ko atishimiye imitoreze ya Mourinho
Yagize ati “Igihe turi mu rugo,tugomba gusatira,gusatira ,gusatira.Aha ni Old Trafford.Turi hano kugira ngo dusatire.”
Umunyamakuru yahise amubaza impamvu ituma badasatira Paul Pogba ahita amusubiza ati “Ntacyo nagusubiza kuko njye ndi umukinnyi.Ntabwo ari njye wagusubiza.”
Manchester United ikomeje gusubira hasi cyane aho benshi babishinja Mourinho kubera imikinire ye benshi bakunze kwita guparika bisi mu gihe abandi bemeza ko abakinnyi be bari ku rwego rwo hasi.
Nyuma yo kunganya na Wolves igitego 1-1,Mourinho yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batari ku rwego rwo hejuru ndetse bitanze 30 ku ijana gusa.
Benshi baribaza icyo Mourinho arakorera Pogba ukomeje kugaragaza ko atishimiye imitoreze ye cyane ko mu mwaka washize yamushyize ku ntebe agakinisha umwana muto McTominay.