Print

Perezida wa Maldives, Abdulla Yameen yatsinzwe amatora bitunguranye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2018 Yasuwe: 616

Mu ijambo yavugiye kuri Television,mu magambo ye yavuze ko abanyagihugu ba Maldive bafite ijambo…kandi ko yemeye ibyavuye mu matora.

Abdulla Yameen w’imyaka 59 y’amavuko, yanatangaje ko yahuye na prezida watowe Ibrahim Mohamed Solih mu biro by’umukuru w’igihugu,akamushimira mbere y’iryo jambo yavugiye kuri television.

Ibrahim Mohamed Solih wabaye umudepite igihe kinini, yari umukandida w’amashyaka 4 yishyize hamwe, amashyaka afite abayobozi bahunze n’abari muri gereza.

Akaba yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amajwi 58% mu gihe, Abdulla Yameen we yagize amajwi 42%, nkuko ibyavuye mu matora bibigaragaza.

Umubare w’abitabiriye amatora bari bemerewe gutora ukaba wari kuri 89%. Abdulla Yameen akaba kandi yatangaje ko yakoreye abaturage mu kuri kugira ngo ateze imbere ubukungu bw’igihugu.