Print

Abaganga bahanganaga na Ebola muri Kongo bigendeye kubera amasasu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2018 Yasuwe: 1033

Aba baganga bahunze ubwicanyi bukomeje kubera mu gace ka Beni umwe mu mijyi yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Mu minsi ishize abarwanyi bikekwa ari ab’ umutwe wa ADF NARU ukomoka muri Uganda bagabye igitero cy’ ubwicanyi mu mujyi wa Beni abagera kuri 18 bahasiga ubuzima.

Ibi nibyo byatumye aba baganga bafata icyemezo cyo kuva muri iki gihugu kugeza igihe hazagarukira ituze. Muri iki gihugu abamaze kwandura byemejwe ni 118, abamaze gupfa ni 69. Gusa hari ubwoba koi bi bibazo by’ umutekano muke nibikomeza bizakoma mu nkokora amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza 2018 bigatuma ataba cyangwa atagenda neza.

Umuyobozi w’ Umujyi wa Beni yasabye imiryango Mpuzamahanga gutabara uyu mujyi avuga ko wibasiwe n’ ibikorwa by’ iterabwoba.