Print

Rutahizamu uturutse muri Ghana yageze mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2018 Yasuwe: 2385

Uyu musore w’ibigango uje mu Rwanda kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports aho nta gihindutse ashobora gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe imaze iminsi mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Uyu munya Ghana wabengutswe na Rayon Sports ,akaba yari rutahizamu w’ikipe yitwa Dreams FC yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu kizwiho kugira abakinnyi bafite impano bihebuje muri ruhago.

Balotelli w’imyaka 22 y’amavuko yageze mu Rwanda ku i saa 01H30 za hano i Kigali, akaba yazanye n’indege ya Rwandair iva Accra muri Ghana, igaca no muri Nigeria mu mujyi wa Abuja.

Sarpong yari rutahizamu ngenderwaho mu ikipe ya Dreams FC yo muri Ghana, aho iyi kipe nshya muri iki gihugu iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona.