Print

Bishop Rugagi yagurishije udutabo avuga ko tuzafasha abakobwa kurongorwa vuba ,kubona akazi, gukira kanseri na Diyabeti

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 2444

Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda.

Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).

Aka gatabo kanditsemo ngo “Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima. Ati:”Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro”

Bishop Rugagi yasobanuye imbaraga z’ubuhanuzi buzahindura ibintu muri ayo mezi atatu agira ati: “Niba ari ugukira indwara biri hano (mu gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira indwara biri hano, niba ari ugukira diyabete, niba ari kansenseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza,…hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”

Yabwiye abakirisito bashakaga gutwara utwo dutabo ku buntu ko ako gatabo k’ubuhanuzi byatwaye amafaranga menshi kugirango gasohoke mu icapiro bityo ko nta by’ubuntu bihari.

Ati: “Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!”

Yavuze ko utwo dutabo kamwe kagura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi icumi. Ati: “Simvuga igiciro kuko sinshuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura, uko umwuka akuyobora, bitewe n’aho ushaka kugana ubibe mu buhanuzi mu izina rya Yesu. Niba udafite amafaranga nonaha, hariho nimero ya telephone yanjye…”

Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima.


Comments

Akumiro 25 September 2018

Aba beskro koko haburiki ngo babafunge? Cyangwa babambutse iwabo muri za Kivu iyo hakurya? Ariko nabanyarwanda nabo basigaye baracangiwe kbs.


Mazina 25 September 2018

Ikizakubwira Abahanuzi b’ikinyoma,nuko iteka bagusha ku IFARANGA.Mu gihe YESU yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Iyo wahaga amafaranga abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo uragapfana n’ayo mafaranga yawe (Ibyakozwe 8:18-21).YESU kandi yadusabye kudakunda ibyisi.Bible yerekana ahantu henshi ko abakunda ibyisi batazaba muli Paradizo yegereje.