Print

Umugabo watawe n’umugore we kubera umubyibuho ukabije yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yananutse ku buryo bukomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2018 Yasuwe: 3625

Uyu mugabo w’Umunyamerika ukomoka ahitwa Tennesee yavuze ko yari afite umubyibubo ukabije ku buryo atashoboraga kunama ngo yiyambike amasogisi ndetse umugore we yamusigiye urugo aragenda kubera ko atashoboraga gutera akabariro.

Uyu mugabo wari ufite ibiro burenga 200 kandi yarahoze ari umutoza muri Gym,yavuze ko umugore we akimara kumuta mu nzu mu mwaka wa 2016 yababaye cyane bituma yiga ukuntu yagabanya ibiro bye bikaba bikeya.

Yagize ati “ Mu by’ukuri umubyibuho wanjye watumye ntandukana n’umugore wanjye.Byari ibintu bikomeye.umubyibuho wanjye watumaga ntabasha gutera akabariro.Najyaga muri restaurant ngatumiza ibiryo byuzuyemo amavuta,bigatuma ndushaho kubyiha cyane.Ubwo nari natembereye mu mujyi wa New York,naratekereje numva naratsinzwe cyane niko gufata umwanzuro wo kubihagarika ngashaka uburyo ngabanya ibiro.

Mu Ukwakira 2016 nibwo uyu mugabo yavuze ko yagarutse muri Gym atangira gukora imyitozo cyane ndetse agabanya bimwe mu byo kurya yafataga mu ma resitora ya McDonald’s,byamufashije kugabanya ibiro ndetse atakazakimwe cya kabiri cy’ibiro yari afite.

Kubera ko yaryaga buri kanya ndetse akarya ibyokurya byinshi yarabiganyije,akarya kabiri ku munsi ndetse akajya muri Gym ubudasiba,none ubu afite umubiri ushimishije cyane.

Stephen Ringo yavuze ko nubwo ataratangira gushaka umukunzi mushya,yishimiye ko ubu umubiri we uhagaze neza ndetse kuri ubu yifitiye icyizere.