Print

Umwarimukazi w’imikino ngororamubiri yatangaje ukuntu kunywa inkari ze mu gitondo byamugiriye akamaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2018 Yasuwe: 2091

Uyu mutoza wa Yoga yavuze ko yari arwaye uburwayi bwitwa Fibromyalgia butuma umuntu ahorana umunaniro n’uburibwe bukabije buri kanya,ariko kuva yatangira kunywa inkari ze buri gitondo,bwagiye nka nyomberi ndetse kuri ubu isura ye yabaye nziza kurusha uko yari imeze mbere y’uko afata uyu mwanzuro.

Kayleigh Oakley yavuze ko kubyuka buri gitondo iyo anywa inkari ze yarangiza akazikaraba mu maso,byamufashije kugira uruhu rutoshye ndetse bimuvura uburwayi yari amaranye iminsi bwo kubabara umubiri wose.

Yagize ati “Nari maze igihe ndwaye ndetse ubuzima bwanjye bwari bugoye.Iyo nakoraga umurimo uvunanye gato,namaraga icyumweru ndyamye kubera uburwayi.Namaze igihe nshaka umuti w’uburwayi bwanjye,mpindura imirire,nywa imiti ariko ntibyakora.

Numvise ko inkari zituma ubwonko bukora neza ndetse zituma umubiri ukora neza,ndetse n’uruhu rukamera neza iyo uzinyoye,ndabikora none ubu meze neza.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kuvurwa n’inkari ze arizo yahinduye icyayi mu gitondo ndetse abagize umuryango we n’umugabo we bamaze kwakira ibyo akora nubwo bo banze kumwigana.

Nubwo uyu mugore yavuze ko inkari ze arizo zamuvuye, umwe mu baganga b’inzobere w’Umwongereza witwa Aisling Pigott yabwiye ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko ntacyo inkari zamarira umuntu ndetse ngo kuzinywa kenshi bishobora kumugirira nabi.