Print

Umugore wahambwe mu gituro cyubatswe nka Iphone yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2018 Yasuwe: 3247

Uyu murusiyakazi w’imyaka 25 yarapfuye yubakirwa igituro gifite umutwe ushushanyijeho Iphone irimo ifoto ye byatumye abaje kumushyingura bataha batunguwe cyane.

Se w’uyu mukobwa niwe wemeje ko umwana we bagomba kumuhamba mu gituro gitatseho telefoni ya Iphone,barabikora,none aka gashya kaciye ibintu hirya no hino ku isi.

Uyu mukobwa wapfuye muri Mutarama 2016azize urupfu rutunguranye,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto y’igituro cye yakomeje gucaracara hirya no hino.

Umwe mu bashyinguye uyu mukobwa witwa Nikolay Yevdokimov yavuze ko akibibona yagize ngo ari kurota kubera ubuhanga bwakoreshwejwe mu kubaka iki gituro cy’uyu mukobwa.

Biravugwa ko impamvu yatumye igituro cy’uyu mukobwa cyubakwa muri ubu buryo ari uko yakundaga cyane Iphone y’iwe.