Print

Minisitiri Gashumba yanenze abiyita abaganga birirwa mu itangazamakuru bamamaza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 September 2018 Yasuwe: 1983

Hari amavuriro amaze iminsi mu itangazamakuru avuga ko avura indwara zose zirimo inyatsi, abakobwa babuze abagabo, ubukene, … Dr Gashumba avuga ko mu mwuga w’ ubuvuzi bibujijwe kwamamaza.

Yagize ati “Mwari mwabona ibitaro bya CHUK bijya mu itangazamakuru kwiyamamaza? Iyo uteze amatwi ari ibyo biganiro, ari izo publicite wumva ko atari umuganga. Umuntu uza kuri radiyo , kuri televiziyo izwi y’ igihugu akavuga ko avura inyatsi, avura ubukene, avura abadafite abagabo ibyo ni ibiki koko?”

Ibi Minisitiri Gashumba yabitangarije mu kiganiro umuryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro wagiranye n’ urwego rw’ ubuzima kuri uyu wa 27 Nzeli 2018. Iki kiganiro kibanze ku mitangire ya serivise mu rwego rw’ ubuzima.

Minisitiri Gashumba yasabye ibigo by’ itangazamakuru kujya baka diplome abavuga ko ari abaganga kuko hari abiyita abaganga kandi batarabyize.

Yagize ati “Naza gukora publicite uzamenye ko…sinzi uko namwita ni umu- charlattant mu gifaransa...Publicite ntimuyikore hanyuma ikiganiro muge mu mubaza diplome afite yo kuba yarize ibintu byo kuboneza urubyaro, byo gushakira abagore abagabo, muge mu mubaza iyo mpamyabumenyi aho yayikuye”

Muri iki kiganiro Minisiteri y’ ubuzima n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB gifite mu nshigano mituelle de santé bavuze ko gushyiraho amavuriro akorana n’ ubu bwishingizi bitari buva.

Minisiteri y’ ubuzima yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko kugira ngo Umunyarwanda watanze mituelle age avurwa nta ngorane byamusaba gutanga ibihumbi 7 ku mwaka.

RSSB yavuze ko hari ubwo bigera mu kwezi kwa 12 amafaranga abaturage batanze ya mituelle yarashize kandi hasigaye amezi 6 ngo umwaka wa mitiweru ugere. Ibi ngo nibyo bituma hari ubwo ibigo nderabuzima bibura imiti mu mafarumasi.

Minisitiri Gashumba yabitangarije mu kiganiro umuryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro wagiranye n’ urwego rw’ ubuzima


Comments

shangazi jane 29 September 2018

shangazi jane ninje ubwirwa