Print

Abakirisitu 3 bicishijwe amabuye muri Kenya

Yanditwe na: Martin Munezero 27 September 2018 Yasuwe: 3005

Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abakirisito witwa ICC( International Christian Concern ) watangaje ko ubwo bwicanyi bwabereye aho abo bakirisito bari barimo kubaka inzu.

Fredrick Mukanda Bahati, umwe mu bakirisito bishwe yari arimo kubaka inzu abifashwamo na bagenzi be babiri bamuherezaga ibikoresho mu byifashishwa kazi ko kubaka.

Aba bakirisito ngo baje kubona itsinda ry’abagizi ba nabi ribasatiriye n’uburakari bwinshi batangira kubatera amabuye.

Aba bayisilamu ngo bari barakariye abakirisito bo muri ako gace kitwa Elwak ho muri Mandera. Abo barwanyi ngo bishe abo bakirisito mu rwego rwo kwigaragambya no kwihimura nyuma y’iyicwa ry’abarwanyi ba Al-Shabaab baherutse kwicirwa muri ako gace nk’uko the ChristianPost dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe mu batangabuhamya yatangaje ko abo bagabo uko ari batatu ngo bagerageje guhungira muri Hoteli yegereye aho bubakaga ariko aba bagizi ba nabi barabirukankana babatera amabuye kugeza bapfuye bose.

Abapasiteri n’abakirisito n’imiryango y’abishwe bababajwe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Umwe mu ba pasiteri yagize ati: “Abakirisito nta mahoro dufite, iki gikorwa kirerekana uburyo Abasilamu banga abakirisito. Twumvishe ko ari abarwanyi ba Al-Shabaab babishe, ariko tumaze kuvumbura ko n’abayisilamu duturanye bashobora kudukorera igikorwa nk’iki.”

Nubwo abakirisito bafite umubare munini muri Kenya, bakunze kwibasirwa n’abagizi ba nabi biganjemo abarwanyi ba Al-Shabaab.

Muri uku kwezi turimo nabwo muri Kenya imodoka yari itwaye abagenzi yahagaritswe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, maze bavangura abakirisito n’abayisilamu barangije bategeka abakirisito kuvuga ko bihakanye Yesu ndetse bakarahira ko babaye abayisilamu maze babiri babyanze baricwa.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abakirisito n’uburenganzira bwa muntu muri rusange irahamagarira Leta ya Kenya n’iya Somaliya kurinda umutekano w’abakirisito bakomeje guhohoterwa no kwicwa bazizwa imyemerere yabo.