Print

Dani Alves yatunguye benshi kubera amafoto yifotoje yambaye inkweto ndende z’umugore we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 1700

Dani Alves yerekanye ko igihe amaze abana n’uyu mugore we Sanz atari imfabusa kuko yashyize ku rubuga rwe amashusho ari kwambara inkweto ze ndetse (High heels) ndetse atambuka nkuko abanyamideli bagenda iyo bari mu kazi.

Mu cyumweru cyitiriwe Paris Fashion Week,Dani Alves yatunguye abakunzi b’imideli kubera aya mashusho yafashwe n’uyu mugore we bari mu cyumba cyabo.

Dani Alves na Neymar bakunze kugaragara mu bikorwa byo kumurika imideli mu mujyi wa Paris cyane ko umwaka ushize bagaragaye muri Paris Fashion Week ndetse no ku munsi w’ejo bitabiriye iki gikorwa.

Dani Alves yagize imvune ikomeye muri Kamena bituma atagaragara mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse ntabwo arakinira PSG umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino.