Print

Zinedine Zidane yongeye guca amarenga ko ashobora gusimbura Jose Mourinho muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 2019

Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Zidane ashobora gusimbura Jose Mourinho none ibi bihuha byongeye kugaruka nyuma y’umusaruro mubi Mourinho akomeje guha Manchester United.

Zidane uri mu mujyi wa Madrid yagaragaye ari kwiga icyongereza

Ahazaza ha Mourinho hari mu kangaratete, kuko uyu munya Portugal ari gushwana ubutitsa n’abakinnyi be ndetse biravugwa ko umubare munini wabo utiteguye kumurwanirira kubera ukuntu abasebya mu itangazamakuru.

Zidane wahoze atoza Real Madrid ndetse akayihesha akayabo k’ibikombe mu myaka ibiri n’igice yayimazemo,arahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe y’ubutoza ya Manchester United aho yanatangiye kwiga icyongereza kugira ngo azashobore kuvugana n’abakinnyi.

Umuyobozi wa Manchester United Ed Woodward yagaragaje ko atabyumva kimwe na Mourinho ubwo yangaga kumugurira abakinnyi ku isoko riheruka ndetse biravugwa ko yamaze kuganira na Zidane wabwiye inshuti ze ko yifuza gutoza mu Bwongereza.