Print

Diego Costa yandagaje umutoza Conte watumye ava muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 1591

Uyu munya Espagne ukomoka muri Brazil yabwiye ikinyamakuru Marca ko atishimiye uko umubano we na Conte ndetse byamubabaje cyane ukuntu yagize uruhare runini mu gutuma asohoka mu ikipe ya Chelsea FC.

Yagize ati “Nakoze amakosa yo kwerekeza muri Chelsea kubera ukuntu bakemura ibibazo.Nagize ibihe bibi ariko si amakosa yanjye.Abantu bavuga ibyo bashatse ariko igihe kigaragaza ukuri,murebe aho Conte ari ubu.Simeone ni umutoza ukubwiza ukuri,niyo atagukunze aragushimira gusa muri Chelsea biratandukanye.

Diego Costa amaze gutsindira Atletico ibitego 15 kuva yayigarukamo mu kwezi kwa mbere avuye muri Chelsea aho yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Europa League.


Costa yavuze ko umutoza Conte yatumye yicuza impamvu yerekeje muri Chelsea