Print

Mourinho yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Pogba bamaze iminsi bashwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 3290

Nyuma yo kugaragara mu myitozo barebana ay’ingwe,Jose Mourinho yatangaje ko nyuma y’umukino Manchester United yatsinzwemo na Derby County,Paul Pogba yakoze cyane kurusha buri mukinnyi wa Manchester United.

Mourinho na Pogba bashwaniye mu myitozo ku wa Kane

Yagize ati “Njye na Paul Pogba tubanye neza.Nta mukinnyi wakoze imyitozo neza nka Paul Pogba guhera kuwa Gatatu,ku wa Kane no mu gitondo.Ejo azakina.Pogba ni umukinnyi nk’abandi bose.Nta mukinnyi urusha izina Manchester United.Niba nishimiye imyitozo ye agomba gukina,ntayishima ntakine.Nishimiye uko yakoze imyitozo muri iki cyumweru.”

Mourinho yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko yasobanuriye abakinnyi ba Manchester United impamvu yambuye Pogba umwanya wo kuba kapiteni wungirije ndetse ko ibibazo bagiranye byarangiye.

Mu minsi ishize Pogba yabwiye abanyamakuru ko Manchester United ikwiriye kujya isatira mu gihe yakiniye mu rugo aho kugarira nk’uko baba babibwiwe na Mourinho,bituma yamburwa amahirwe yo kuzongera kuba kapiteni.