Print

‘Umuganda wagize uruhare mu kunga Abanyarwanda’ Depite Mukabalisa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 1379

Yabikomojeho mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yari yitabiriye umuganda rusange wasoje ukwezi kwa Nzeli 2018. Uyu muganda we na Perezida wa Komisiyo y’ Igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge Bishop John Rucyahana bawukoreye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera batema ibihuru banatera ibyatsi aharimo kubakwa ikigo cyo guhugura abaturage mu bijyanye n’ ubumenyi ngiro ‘Community Learning Center’.

Tariki 29 Nzeli ku munsi w’ umuganda nibwo mu gihugu hose hatangijwe ukwezi kwahariwe ‘Ubumwe n’ Ubwiyunge’

Mukabalisa yagize “Umuganda utuma duhuriza hambwe ibitekerezo byacu, tukabasha kuganira kubiduteza imbere, ahaba hari ibibazo tukabishakira ibisubizo. Umuganda wagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda kandi wagize uruhare mu kubabibamo umuco w’ubworoherane n’amahoro.”

Bishop Rucyahana yavuze ko hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbira n’ ihohoterwa mu muryango.

Ati “Mu muryango nyarwanda hari ibitero bikiwurimo, amakimbirane no guhohoterwa kw’ abagore no kutabana neza kw’ abagize uwo muryango bitera impagaragara mu bana bigatuma abana bamwe bajya mu mihanda”

Mu Rwanda igipimo cy’ ubumwe n’ ubwiyunge kigeze kuri 92% nk’ uko bitangazwa na Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge.


Mukabalisa na Bishop John Rucyahana





Comments

Umuganda 2 October 2018

Mujye mutwibutsako umuganda watangijwe kumugaragaro na nyakubahwa Perezida Habyarimana muri 1978.


Kirenga 1 October 2018

Ntabwo nemeranywa na Depite.Biramutse aribyo,nta Genocide yali kubaho,kubera ko na mbere ya 1994 twakoraga umuganda cyane.Umunsi ubwami bw’imana bwategetse isi,nibwo ibibazo byo mu isi byose bizavaho,harimo no kwangana,kwicana,gucurana,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwo bwami",aho kwibera mu byisi gusa.Ni nayo mpamvu yadusabye gusenga dusaba imana ngo izane ubwo bwami.Buri munsi turasenga ngo "Ubwami bwawe nibuze".Buri hafi kuza.