Print

Uganda: Imihanda yafunzwe kuko Depite Bobi Wine n’ abandi 34 bagiye kugezwa imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 1408

Depite Bobi Wine na bagenzi baragezwa imbere y’ urukiko bahatwe ibibazo ku byaha bakekwaho birimo no kugambanira igihugu. Dail monitor yatangaje ko umutekano utakajijwe nk’ uko wari wakajijwe ku munsi wa mbere bagezwa imbere y’ urukiko.

Gusa nubwo bimeze gutyo imihanda yerekeza ku rukiko rwa Gulu yafunzwe n’ inzego z’ umutekano n’ abashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Si icyo gusa kuko igisirikare na polisi bacunze umutekano ku mihanda y’ akarere ka Gulu.

Abandi bakekwa ni Depite Paul Mwiru, Depite Gerald Karuhanga, umurinzi Edward Sebuufu ufite akabyiniriro ka Eddie Mutwe.

Ibi birego bifite inkomoko ku mvururu zavutse muri Kanama 2018 ubwo ahitwa Wadri batoraga umudepite usimbura nyakwigendera Ibrahim Abiriga. Uwo munsi imodoka imwe muzirindira umutekano Perezida Museveni ndetse n’ umushoferi wa Bobi Wine mushoferi.