Print

Gisagara: Abarenga 50 bajyanywe kwa muganga nyuma y’ uko basangiye ikigage mu bukwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 683

Ikigage nka kimwe mu binyobwa byari byateguwe n’uruhande rw’umugeni wariho asabwa cyatangwaga mu tujerikani duto gisukwa kivanwa mu majerikani manini, kigahabwa abantu bakanywa.Umugabo umwe mu batashye ubu bukwe yatubwiye ko abanyoye iki kigage biganjemo abagore n’urubyiruko ubu harimo abakimerewe nabi.

Abenshi ngo batangiye gufatwa kuwa Gatandatu nimugoroba, ku cyumweru batangira kujya kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mugombwa.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa avuga ko kubwe iki kigage yabonaga giteguranywe isuku kuko cyanateguwe na ba nyiri ubukwe, kandi yabonaga gitangwa mu tujerikani dusa neza.

Umuganga ku kigo nderabuzima cya Mugombwa yabwiye Umuseke ko bakiriye abantu bagera kuri 57 kuva ejo nimugoroba bose bafite ibibazo byo kuribwa munda, kuruka no guhitwa cyane.

Bose ngo bavuga ko basangiye ikigage mu bukwe kuwa gatandatu.

Uyu muganga yavuze ko umuntu umwe ari we wakomerejwe cyane bakamwohereza ku bitaro bya Kibirizi aha muri Gisagara kugira ngo avurwe byisumbuyeho.

Abandi ngo bari gukurikiranwa kwa muganga Mugombwa abandi benshi bakaba basezerewe kuko borohewe.

Hari amakuru avuga ko hari n’abandi banyoye kuri iki kigage bari baturutse kure ya hano ku Gisagara baje mu bukwe nyuma bagataha ubu nabo ngo bari kwivuriza iwabo kubera uyu musururu.


Comments

Kayijamahe 2 October 2018

Abantu banywa izi nzoga zikomoka ku masaka n’ibitoki bakwiye kujya bitonda kuko zishobora kuba zikoranwa isuku nke. Mu rego rwo kwirinda, abantu bakwiye kujya bagirira amakenga bene izi nzoga kuko bimaze kugaragara ko hari aho zinywebwa, zikagira ingaruka kubazinyoye.