Print

Diego Maradona yagiriye inama Messi yatunguye benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2018 Yasuwe: 2540

Maradona yabwiye ikinyamakuru C Larin ko Messi akwiriye gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina kubera ko itamuhiriye ndetse benshi mu bafana bamwibasira kenshi bamushinja umusaruro mubi iba yagize.

Yagize ati “Ni iki nabwira Messi?kutazongera kugaruka mu ikipe y’igihugu ukundi.akwiriye gusezera.Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 iratsindwa bigashinjwa Messi.Niwe ushinjwa amakosa buri gihe.Twabwo akwiriye kunengwa ngo kubera ko atatwaye igikombe cy’isi,”

Messi yabaye ahagaritse kongera gukinira ikipe y’igihugu ya Argentina kubera umusaruro mubi bagize mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya aho baviriyemo muri 1/16.

Maradona akunze kwifuza ko Messi asezera mu ikipe y’igihugu kuko atinya ko yazatwara igikombe cy’isi agahanagura amateka yakoze mu mwaka wa 1986.


Maradona yasabye Messi gusezera mu ikipe y’igihugu ya Argentina