Print

TP Mazembe irifuza bikomeye Robertinho na Caleb ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2018 Yasuwe: 3968

Iyi kipe yo muri Congo Kinshasa yamaze kubenguka uyu munya Brazil kubera ibyo yakoreye Rayon Sports ndetse irifuza kumusinyisha kugira ngo ayifashe kongera gutegeka umugabane wa Africa dore ko muri iyi minsi iri ku rwego rwo hasi.

Biravugwa ko TP Mazembe yifuza guha Robertinho akayabo k’ibihumbi birenga 20 by’amadolari mu gihe Rayon Sports yifuza kumwongerera amasezerano ikamuha ibihumbi 7 by’amadolari ku kwezi.

Mazembe kandi imaze iminsi ikurikirana imyitwarire ya Bimenyimana Bonfils Caleb,ikaba yifuza ko yazana n’uyu mutoza Robertinho akajya gufatanya na ba Elia Meschak gutaha izamu muri RDC.

Nyuma yo gusezererwa na Primeiro de Agosto yo muri Angola, umutoza Mihayo Kazembe ntiyishimiwe n’abayobozi ba Mazembe akaba ariyo mpamvu bifuza kwihera akazi Robertinho umaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports.

Kugeza ubu ntabwo Robertinho aratangaza ku byerekeye ahazaza he gusa aherutse kubwira abanyamakuru ko hari amakipe ari kumushaka ariko yifuza kubahiriza amasezerano afitanye na Rayon Sports.


Caleb na Robertinho barifuzwa cyane na Rayon Sports


Comments

[email protected] 2 October 2018

Ibihe ha. Com


Uwineza Chantal 2 October 2018

Bihangane ntibadutware Robertinyo rwose. abayobozi barebe icyakorwa kuko yaramaze kuazahura rayon sports