Print

‘Mwirinde gusiragiza umuturage’ Minisitiri Busingye yakira indahiro z’ abahesha b’ inkiko batari ab’ umwuga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 October 2018 Yasuwe: 223

Busingye yavuze ko bidakwiye kuba umuyobozi yaganwa n’umuturage hanyuma amubwire ngo genda uzagaruke.

Yagize ati "Mwirinde gusiragiza abaturage baza babagana, murangize imanza mwahawe ku gihe kandi mu buryo bujyanye n’icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Abunzi".

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa abahesha b’inkiko 3129 barimo ab’umwuga 502. Abatari ab’umwuga bose bahembwa na leta, abenshi bakora mu nzego z’ibanze biganjemo abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari n’ab’imirenge.

Busingye agaragaza ko bitumvikana uburyo umuyobozi yagira umurundo w’imanza 40 atararangiza, nyamara mu isuzuma barasanze nta na hamwe hashobora kuboneka Abanyarwanda barenze bane mu cyumweru basaba kurangirizwa imanza.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga bigomba gucika harimo kutarangiriza igihe imanza, uwagombaga guhabwa ubutabera ntanahabwe impamvu.

Hari kandi n’abahesha b’inkiko bishyuza, ubwishyu ntibuzagere ku wo bugenewe.

Busingye ati “Umunsi baje kugushaka bagasanga ntabwo wakoze, ubundi umwana yarwaye, ubundi haguye imvura, ibundi havuye izuba, amafaranga y’umuntu akabura hakaboneka impamvu nyinshi cyane zituma utaboneka kugira ngo ubwishyu wakuye mu kurangiza imanza ubuhe nyirabwo.”

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko iki ari icyaha yahanirwa n’amategeko ahana y’u Rwanda, atari ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi.

Yanihanije abarangiza imanza uko zitaciwe, bakabikora nkana, naho abazirangiza nabi kubera kutamenya abagira inama yo kujya bagisha inama.

Ikibazo cy’imanza zitarangizwa nubwo hari byinshi byakozwe, harimo izaciwe n’Inkiko Gacaca zabarurwaga mu 54160, bihwanye na 4,1% y’izirenga miliyoni 1.2 zaciwe.

Iyi mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Ukuboza 2017, igaragaza ko izidashobora kurangizwa na mba ari 28 973 naho izashoboka kurangizwa ni 25 187.

Uretse abahesha b’inkiko, hanarahiye ba noteri 30. Abahesha b’inkiko na ba noteri yabibukije ko imirimo bashinzwe iyo idakozwe neza bigira ingaruka ku baturage n’igihugu kikahahombera.