Print

Umunyarwanda yatawe muri yombi n’igisirikare na Polisi bya Uganda ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2018 Yasuwe: 2976

Mugisha yafashwe nyuma yaho igipolisi n’igisirikare bya Uganda bikoreye za operasiyo mu gihugu hose mu rwego rwo gushaka kumenya uwarashe Kirumira.Kugeza ubu abasaga 9 bamaze gufatwa mu gihe umwe yapfuye agejejwe ku bitaro bya Mulago nyuma yo kuraswa.

Inkuru dukesha Spyreports ni uko uyu munyarwanda yafatiwe hamwe na bagenzi be, Abas Waswa,Shaban Najjib,Abdu Karim Walugembe,Abdul Sekyanzi,Abubakar Kalungi na Yosefu Mohammed.Muri aba bose bamwe bafatiwe mu majyaruguru ya Uganda mu gihe abandi bafatiwe mu mujyi wa Kampala.

ASP Kirumira yishwe arashwe ubwo yari mu gace k’ubucuruzi ka Bulenga mu Karere ka Wakiso. Yarashwe n’abantu babiri bari kuri moto ndetse n’umugore bari kumwe ahasiga ubuzima.

Mu minsi ishize, Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa ahanini byibasiye abayobozi bakuru bikorwa n’inyeshyamba za ADF ziba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.