Print

Abaturage ba Kongo bateraguye amabuye abaganga ngo Ebola ntibaho

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 October 2018 Yasuwe: 780

Abo baturage bemeza ko virusi ya Ebola itabaho. Abantu barenga 100 bamaze guhitanwa na Ebola kuva yagaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu - ku nshuro ya 10 mu mateka yacyo - mu mezi abiri ashize.

Abakozi bane b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge bagabweho igitero mu mujyi wa Butembo ubwo bari batwaye imirambo ngo ijye gushyingurwa.
Abaturage bahise batangira gutera amabuye imodoka bari barimo, nuko babiri muri bo barakomereka bikomeye.

Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Butembo ni ho ha kabiri hibasiwe na Ebola muri Kongo, hagakurikira umujyi wa Beni - hose hakaba ari mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Amakuru avuga ko hari abantu bashya banduye Ebola ahitwa Tchoima, haremera isoko rihinda hegereye cyane umupaka Kongo ihana na Uganda.


Comments

kiki 4 October 2018

hhhh,ark abantu ndabakunda kdi buriya babaretse bajya mubuyobozi nahandi ngo ntakintu isi iri kubafasha ark mbegaaa,ntitunyurwa burya