Print

Ese koko urukundo rurengeje ikigero rugira ingaruka ?

Yanditwe na: Muhire Jason 4 October 2018 Yasuwe: 2400

Iyo umusore akundanye n’umukobwa bikagera aho babana, nuko bose baba bakundana nubwo haba harimo ufite igipimo cy’urukundo kiri hejuru gusumbya undi. Aha urukundo tuvuga si rumwe ukunda umuntu kubera afaranga meshi, umutungo mwinshi, n’ibindi. Aha urukundo tuvuga ni urukundo rudafite icyo rushingiyeho.

Hari abavuga ko Iyo urebye urukundo rw’abakobwa usanga ari abantu bagira imosiyo(emotion) nyinshi mu rukundo ziza vuba ariko nanone zigashira vuba. Hari n’abandi bavuga ko abakobwa iyo ubajyanye murukundo kuvamo biragorana bakaba bagereranywa n’umuriro w’inkwi z’imyase kuko zo iyo uzifatishije zikaka, kuzizimya biratinda kurusha uwazimya umuriro urikwaka ku mpapuro ngo nubwo impapuro zigurumana ariko zihita zizima.

Gusa iyo urebye kurundi ruhande usanga abasore aribo bagira urukundo rwinshi gusumbya abakobwa kuko bo ngo bashobora no kwitangira abakunzi babo. Aha iyo urebye umubare wa abasore bapfira mu rukundo, nibo beshi kurusha abakobwa. Urugero twavuga Romeo wapfuye kubera Juliet, Jack (muri titanic) yapfuye kubera Rosa, Samson yapfuye kubera Delila n’abandi.

Ibi byerekana urukundo ryinshi Abasore bagira arirwo rutuma bitangira abakunzi babo, gusa n’abakobwa bitangira abakunzi babo nubwo Atari cyane nk’abasore, aha twavuga nka Juliet nawe yapfuye kubera Romeo.