Print

Kicukiro: Abatoza ntibishyuwe, akarere kati ‘ishimwe ntiryishyuzwa’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 October 2018 Yasuwe: 1489

Nk’ uko aba batoza babitangarije UMURYANGO ngo mu myaka yabanje iyo itorero ry’ urubyiruko rw’ abanyeshuri ryabaga rishojwe akarere kahaga buri mutoza ibihumbi 30 000 y’ agahimbazamusyi. Gusa mu mwaka wa 2017 ayo mafaranga ntayo bahawe.

Umwe muri aba utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twagiye kumva twunga ngo ako gahimbazamusyi bagahaye abakoze mu gikoni n’ abakoze amasuku, twebwe abatoza ntibagira icyo batubwira”

Aba batoza bavuga ko ushinzwe itorero mu karere nta cyo yigeze ababwira kuri iki kibazo nyamara we avuga ko babasobanuriye.

Mutaganda André, Umukozi ushinzwe itorero mu karere ka Kicukiro yatangarije UMURYANGO ko ayo mafaranga agenerwa abatoza atari igihembo ahubwo ari ishimwe bityo ngo atangwa iyo yabonetse ariko ngo ingengo y’ imari yari igenewe ibikorwa by’ itorero mu karere ka Kicukiro yabaye nkeya habura ishimwe ryo guha abatoza muri 2017.

Mutaganda yanenze aba batoza avuga ko batakabaye basaba guhabwa ishimwe ati “Intore ntabwo ikwiye kwishyuza ishimwe. Noneho bazatwereke kontaro twagiranye ivuga ko tuzabishyura”

Uyu mukozi ariko avuga ko mu ngengo y’ imari y’ umwaka utaha 2018/19 nihagira ikiboneka bazabazirikana.

Mu tundi turere tugize umujyi wa Kigali Gasabo na Nyarugenge iri shimwe abatoje urubyiruko bararihawe. Mutaganda ati “Uturere ntabwo tunganya ingengo y’ imari ariko bo baba bavuga ngo akarere ka Kicukiro ntabwo kabura amafaranga, amafaranga aba ahari ariko agenewe gukora ibindi”


Comments

umunyarwanda 5 October 2018

None se buriya nkuko uwo mugabo warushinzwe Itorero avuga ko nta contract afitanye nabatoza? Abo bagahaye agahimbazamusyi nuko bari bafitanye contract? Ndavuga abo batetsi na ba masuku? Ubwo se abantu bagiye kumara umwaka baracecetse batazi nicyabaye abandi bakoze umurimo umwe baragahawe? Ubwo abataragize icyo ba bona nibo bakwiye kunengwa??