Print

Impinduka zidasanzwe zakozwe mu bashumba b’indembo muri ADEPR[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 October 2018 Yasuwe: 5172

Izi mpinduka mu buyobozi bw’indembo zakozwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR kuri uyu wa kane taliki 04 Ukwakira 2018 mu nama yahuje abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abayobozi bayoboye indembo (intara) zose uko ari 5 hamwe n’impuguke z’iri torero bose babumbiye mucyo bise CEA y’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR Rev Karangwa John yemeje aya makuru avuga ko izi mpinduka zakozwe kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo yahawe kuyobora ADEPR mu rurembo rw’iburengerazuba

Yavuze ko ibi ntaho bibangamira abashumba kuko mu ndahiro barahira bemera ko aho bazatumwa hose bazajyayo.

Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’iburengerazuba yajyanywe mu Ntara y’Amajepfo

Rev Karangwa yagize ati: “Buri mushumba aba azi ko aho itorero ryamutuma hose agomba kujyayo kandi no mundahiro barahira mu gihe cyo kwimikwa, iyo turebye rero tukabona ari ngombwa ko haba impinduka ahantu runaka mu itorero turazikora kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.”

Src:IBYISHIMO