Print

Pep Guardiola yijeje ikintu gikomeye abafana ba Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 1211

Pep yabwiye abanyamakuru ko Liverpool ifite abakinnyi bakomeye kandi basatira ariko yasabye abakinnyi be kutugarira ahubwo bakwiriye gusatira bagashaka ibitego.

Yagize ati “Sinumva ko waba ugiye gukina n’ikipe ikomeye ngo wugarire.Ntabwo bizaba.Ntabwo tugiye Anfield kugarira.Ni ibintu bibi cyane ndetse ntabwo twubatse ikipe yacu ngo ikine muri ubwo buryo.Nabwiye abakinnyi banjye kuzakina nkuko dusanzwe dukina ubwo tuzaba turi Anfield.Nibyo hari ubwo tuzajya twugarira,ariko ntabwo tubifite muri gahunda.”

Guardiola umaze gutsindwa inshuro 7 muri 14 amaze guhura na Klopp,yashimiye uyu mutoza uburyo akina ndetse n’ukuntu amaze kugira Liverpool ikipe nziza ihatana cyane ko mu mwaka ushize yamutsinze inshuro 3 zose.

Liverpool izakira Manchester City ku munsi w’ejo mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiona y’Ubwongereza uzabera ku kibuga Anfield saa 17h00.