Print

Anita Pendo n’umukunzi we Ndanda bibarutse umwana wabo wa kabiri

Yanditwe na: Martin Munezero 6 October 2018 Yasuwe: 3111

Amakuru yo kwibaruka kwa Anita Pendo usanzwe ukorera Televiziyo na Radio Magic y’Igihugu, ashimangirwa n’umugabo we Nzeyimana Ndanda umugabo we ufatira ikipe ya AS Kigali dore ko n’umwana wa mbere ariwe bamubyaranye.

Nzeyimana Ndanda Alphonse yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Urakoze Mana ku mwana wa kabiri uduhaye”.

Ndanda akaba yarinjiye mu ikipe ya AS Kigali mu gice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2017, icyo gihe akaba yarasinyiye ikipe ya AS Kigali amasezerano y’amezi 6 yavugaga ko ashobora no kuyongera.

Anita akundana byeruye na Nizeyimana Ndanda umunyezamu wa As Kigali, aba bombi basanzwe babana mu inzu imwe ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yaje asimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.


Comments

Gatera 7 October 2018

Mugize neza kutamwita Umugabo we kuko ntabwo basezeranye.Ariko nubwo mumwita "Umukunzi we",ntabwo aribyo kubera ko bakoze ibintu imana itubuza,nukuvuga gusambana.Ntitukavuge ngo abantu basambana "bali mu rukundo".Uyu mugabo ejo azamuta afate undi,uriya mugore asigare aririra mu myotsi.Ikindi kandi,imana yaduhaye sex ngo tuzayihe umuntu umwe gusa binyuze mu mategeko.
Wibuke ko na Yozefu na Maliya bagiye kwibaruza I Bethlehem imbere y’abayobozi.Ni igikumwe bateye.
Nyuma babyaye barumuna na bashiki ba Yesu nkuko Matayo 13:54-56 havuga.Gusambana bizabuza ubuzima bw’iteka abantu millions and millions.


Aline 6 October 2018

Abana numugisha, couple yanyu ndayemera cyane