Print

Melania Trump yatangaje ikintu gikunze gutuma ashwana na perezida Donald Trump

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2018 Yasuwe: 2233

Melania yavuze ko Trump yabaswe na Twittter cyane ndetse ikunze kubateranya iyo amubujije kuyikoresha kuko ibyo ayitangarizaho uyu mugore atabikunda na busa.

Yagize ati “Sinjya nemeranya nibyo yandika kuri Twitter kandi ndabimubwira.Mubwira uko mbibona ndetse muha n’inama ndaciye ku ruhande.Rimwe arabyanga ubundi akabyemera gusa mfite ijwi n’ibitekerezo kandi biranshimisha ko mvuga uko mbitekereza.

Uyu mugore wa Trump umaze iminsi muri Africa,yavuze ko akunze gusaba Trump gukoresha telefoni ye ndetse rimwe na rimwe akayihisha kugira ngo adakoresha Twitter.

Melania na Trump bakunze gushwana bapfa uburyo bakoresha internet ndetse uyu mugore yabyemereye itangazamakuru.

Melania amaze iminsi mu ruzinduko muri Africa aho yasuye ibihugu bitandukanye birmo Kenya ndetse na Misiri yasorejemo urugendo rwe.