Print

Abagore 2 bashatse kurwanira mu ndege bapfa ko umwe yonsaga umwana we iruhande rw’umugabo w’undi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2018 Yasuwe: 3671

Uyu mugore ukomoka muri Finland ariko akaba atuye mujyi wa New York yavuze ko akunda konsa umwana we uri hafi kuzuza imyaka 4 mu ruhame ndetse bitagakwiriye kugira uwo bibangamira,kuko amabere ye yaremewe konsa uyu mukobwa we witwa Ilo.

Yagize ati “Umugore twari twicaranye mu ndege ari kumwe n’umukunzi we tuva New York twerekeza Budapest,Hongria,yanshinje ko nshaka kumumutwara kubera ko nonsaga umwana wanjye mu ruhame.Abantu bagakwiriye kureka gcira urubanza abagore uri konsa umwana we mu ruhame,bamwita ko ari umusambanyi ushaka kubatwara abagabo.Yanyise umujura.Amabere imana yayaduhaye kugira ngo twonse abana, ntabwo yayaduhaye kubera imibonano mpuzabitsina.”

Reka yashwanye n’uyu mugore bari mu rugendo,ubwo yahaga ibere uyu mwana we hafi y’umugabo we ararakara ndetse atekereza ko ari uburyo bwo gukurura umugabo we ngo amumutware, aramubuza barashwana.

Uyu mugore witwa Reka Nyari akunze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto yambaye ubusa ari konsa uyu mwana we,bigatuma benshi bacika ururondogoro.

Reka Nyari akunze gushyira kuri Instagram amafoto ye yambaye ubusa ari konsa