Print

Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga wabuze ngo Ubushinwa bwamutaye muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 October 2018 Yasuwe: 1203

Bwavuze ko uyu mugabo ari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ruswa ku bijyanye no kuba yararenze ku mategeko, gusa ntihatajwe uburyo yanyuranyije nayo.

Meng asanzwe afatwa nka Minisitiri w’Umutekano wungirije mu Bushinwa. Yari amaze iminsi yarabuze nyuma y’aho yavuye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa ahari icyicaro cya Interpol akajya mu Bushinwa.

Umuryango we ntabwo wari warigeze umenya irengero rye kuva yava ku Cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku wa 25 Nzeri.

Umugore we witwa Grace Meng yari yabwiye itangazamakuru ko akeka ko ubuzima bw’umugabo we buri mu kangaratete.

Kuri uyu wa Gatandatu, Interpol yari yasabye u Bushinwa gusobanura ibya Meng, aho yavugaga ko ihangayikishijwe n’ubuzima bw’Umuyobozi wayo.