Print

Gisagara: Ababyeyi bazirika umwana w’ imyaka ine ku ntebe si uko bamwanze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 October 2018 Yasuwe: 2487

Aba baturage ngo bavuje umwana n’akarere karabafasha kumuvuza I Gatagara kugeza n’ubu bikaba nta gihinduka ku buzima bw’uyu mwana.

Usibye ubumuga uyu mwana yavukanye,ababyeyi be bavuga ko no kumugaburira bigoranye kuko bisaba kumubonera ibiryo byoroshye cyangwa amata byose bisaba amafaranga ariko ngo bibagora bitewe n’uko batishoboye kandi nta n’icyo ubuyobozi bubafasha bitewe n’uko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko akarere kishingiye uyu muryango kuzishyura ikiguzi cy’ubuvuzi mu Rwanda kuri uyu mwana. Clemance Gasengayire, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage,avuga ko uyu muryango ushobora gufashwa guhindurirwa icyiciro,ndetse mu byo bateganya uyu mwaka ngo ni uko bazawuha inka kugira ngo uyu mwana abone amata.

Nk’ uko byatangajwe na TV1 icyifuzo cy’uyu muryango ngo ni uko uwagira umutima wo gufasha uyu mwana kubona amata yo kumutunga cyangwa kumusura ,yakoresha iyi nomero ya se uyu mwana ariyo 0781406259 yanditse kuri se Manariyo Jean Pierre.